
Joseph DESIRE MUHAYEYEZU
@amigojode
VMED
ID: 637108101
16-07-2012 14:50:37
1,1K Tweet
776 Followers
1,1K Following


Nonaha ku biro by'akarere: Umuyobozi w'akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza MUKANKUSI Athanasie, yakiriye abafatanyabikorwa bashya baje mu karere kuganira n'ubuyobozi ku bufatanye mu bikorwa by'iterambere n'imibereho myiza y'abaturage. Ministry of Local Government | Rwanda Western Province I Rwanda


Ubuyobozi bwa Western Province I Rwanda buhagarariwe n'Umunyamabanga Nshingwabikorwa Madamu Uwambajemariya Florence buri mu gikorwa cyo gusuzuma ishyirwa mu bikorwa ry'imihigo 2024-2025 mu karere. Nyuma yo kugaragarizwa ibyakozwe mu buryo bw'inyandiko harasurwa bimwe mu bikorwa byagaragajwe.


Umuyobozi w' Akarere Nyamasheke District Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza MUKANKUSI Athanasie, Musenyeri wa EMLR Kayinamura Samuel n' Inzego z'Umutekano bari kwifatanya n' Ibitaro mu gikorwa cyo Kwibuka ku Nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi


Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe Imibereho myiza y'Abaturage MUKANKUSI Athanasie akaba n'Umushyitsi mukuru muri iki Gikorwa, yahumurije Abarokotse , abasaba gutwaza , anenga abaganga bijanditse muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.


Ubuzima: Kuri uyu wa 23/05/2025 abayobozi b'amadini n'amatorero mu karere ka Nyamasheke bitabiriye Inama nyunguranabitekerezo ku ruhare rw'amadini n'amatorero mu bukangurambaga bwo kwirinda indwara z'ibyorezo n'iziterwa n'umwanda (#Mpox...) Rwanda Biomedical Centre Western Province I Rwanda Ministry of Local Government | Rwanda


Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ya Siporo, RWEGO Ngarambe, yifatanyije n'urubyiruko rw'akarere ka Nyamasheke mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 31 urubyiruko rwazize Jenoside yakorewe Abatutsi. Nyamasheke District Ministry of Sports|Rwanda


#Kwibuka31 ku rwibutso rwa Jenoside i Nyamasheke: Umunyamabanga wa Leta muri Ministry of Sports|Rwanda Bwana Rwego NGARAMBE yifatanyije n'akarere ka Nyamasheke cyane cyane urubyiruko mu gikorwa cyo #Kwibuka31 urubyiruko rwazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994. "Twibuke twiyubaka"


Photos: At the 20th anniversary of the Promotion of Girls’ Education campaign, #InkubitozIcyeza, leaders from various sectors, devoted parents, BPG Alumni Network, friends of Imbuto Foundation came together to celebrate 20 years of #InspiringGirls. The celebration featured inspiring




#Ubutaka: Umuyobozi w'akarere wungirije ushinzwe ubukungu Joseph DESIRE MUHAYEYEZU ayoboye inama ihuje inzego zinyuranye mu karere, aho itsinda riturutse muri National Land Authority - NLA rimurika igishushanyo mbonera cy'imikoreshereze y'ubutaka mu karere ka Nyamasheke. Western Province I Rwanda Ministry of Local Government | Rwanda


Nyirabambanza Clementine umukozi ushinzwe Isuku n'isukura mu karere ka Nyamasheke ni we watowe nk'umukozi w'indashyikirwa umwaka wa 2024-2025. Tumwifurije gukomeza kunoza umurimo ubudatezuka!! Western Province I Rwanda Ministry of Local Government | Rwanda Ministry of Public Service and Labour | Rwanda


Rwandan President Paul Kagame Paul Kagame, delivered a speech during the plenary session, highlighting the importance of international cooperation 🇰🇿🇷🇼 - “It is encouraging to see a renewed momentum in South-South cooperation including between Africa and Central Asia. It’s not an


31/05/2025: Hon. Uwingabe Solange na Hon. Kalisa Jean Sauveur, abadepite muri Rwanda Parliament bari mu ruzinduko rw'akazi, mu karere ka Nyamasheke, bifatanyije n'ubuyobozi bw'akarere mu muganda rusange usoza ukwezi kwa 5 wakorewe mu kagari ka #Vugangoma ho mu murenge wa #Macuba.


Kuri iki Cyumweru, Minisitiri Patrice Mugenzi yifatanyije n'abaturage ba Ruhango District mu #Kwibuka31 abazize Jenoside yakorewe Abatutsi by'umwihariko mu yahoze ari Komini Tambwe - igikorwa cyitabiriwe n’abaturage n’abayobozi batandukanye ku rwibutso rwa Mayunzwe.


Book your tour! Enjoy the rainforest on a zipline from a unique perspective, with stunning views of the canopy and wildlife. Video by: Sulys_alnaamani Visit Rwanda African Parks

#UmuturagekuIsonga: Mu ruzinduko rwabo rw'akazi mu karere ka Nyamasheke, Hon. Uwingabe Solange na Hon. Kalisa Jean Sauveur, abadepite muri Rwanda Parliament bari mu mirenge ya Nyabitekeri na Rangiro, aho bari kuganira n'ibyiciro byihariye by'ubuyobozi ku mitangire ya serivisi.



Ubu: Umuyobozi w'akarere wungirije ushinzwe ubukungu Joseph DESIRE MUHAYEYEZU yakiriye Senateri Prof. Cyprien Niyomugabo na mugenzi we Kanziza Epiphanie bo muri komisiyo y'imibereho myiza n'uburenganzira bwa muntu muri Sena, baje kugenzura no gukurikirana imibereho y'abatuye mu birwa biri mu kiyaga cya Kivu.
