
Huye District
@huyedistrict
The Official X account of Huye District, Government of Rwanda | Akarere ka Huye
ID: 389353242
https://www.huye.gov.rw 12-10-2011 08:31:29
16,16K Tweet
50,50K Followers
635 Following

Ishimwe Gloria wo muri Huye District wahawe inkunga muri #YouthConnekt, yishimira ko amaze kwiteza imbere binyuze mu mushinga wo gukora ibikomoka ku ifarini. Yashinze na resitora, akoresha abakozi barenga 10. Ibi avuga ko abikesha imiyoborere myiza iri mu Gihugu. #SalusAmakuru



Guhera kuri uyu wa 09-18/7/2025 harakorwa ibizamini bya Leta bisoza umwaka w'amashuri ku banyeshuri barangiza amashuri icyiciro rusange, ayisumbuye n'imyuga & ubumenyi ngiro. Ku rwego rwa Southern Province | Rwanda ibizamini byatangijwe na Guverineri Kayitesi Alice ku ishuri rya GSOB Indatwa.


None, Guhera ku wa 09-18/7/2025 harakorwa ibizamini bya Leta bisoza umwaka w'amashuri ku banyeshuri barangiza icyiciro rusange, ayisumbuye, imyuga n'ubumenyingiro. Ku rwego rw'Intara ibizamini byatangijwe na Guverineri Kayitesi Alice ku ishuri rya GSOB Indatwa Huye District


Huye District mu Murenge wa Tumba, huzuye Community Facility igezweho irimo ibibuga by’imikino y’amaboko, mini foot, na serivisi zirimo coffee shop n’ubusitani bwiza bwo kuruhukiramo.Ibi bibuga bizajya bikoreshwa na nijoro. Ni ahantu hagezweho ho kwidagadurira no gusabana. #tumba



Muri UR_Huye campus habereye igikorwa cyateguwe mu bufatanye na Embassy of the Republic of Korea in Rwanda, kigamije gushimangira ubufatanye hagati ya #Korea n’u #Rwanda. Byagaragajwe binyuze mu bihangano bigaragaza umuco,imbyino n’ubugeni. Iki gikorwa cyitabiriwe n’Umuyobozi w’Akarere na Ambasade ya Korea mu 🇷🇼.


Muri gare ya Huye hatangiye imurikabikorwa rya PSF Rwanda ku rwego rwa Southern Province | Rwanda. Iri murikabikorwa ryatangiye kuri uyu wa 17/07/2025 rizasozwa kuwa 28/07/2025.

Muri gare ya Huye hafunguwe ku mugaragaro imurikabikorwa rya PSF Rwanda ryo ku rwego rwa Southern Province | Rwanda riri kubera mu murenge wa Ngoma muri Gare ya Huye. Iri murikabikorwa ryafunguwe ku mugaragaro n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyepfo Nshimiyimana Vedaste.



