
IGIHE
@igihe
News & Media powerhouse based in Kigali, Rwanda. Follow our Business units: @Storykast_ | @inoventyk
ID: 73877533
http://igihe.com 13-09-2009 12:56:16
162,162K Tweet
794,794K Followers
6 Following




Al Ahli yatsinze APR BBC amanota 106-102 uba umukino wa gatatu Ikipe y’Ingabo itsinzwe mu ya Nile Conference ikomeje kubera muri BK Arena. Umukino wa nyuma, APR BBC izahura na Nairobi City Thunder, mu gihe Al Ahli izakina na MBB-South Africa, ku Cyumweru. 📸:RUSA Photographer



🎥𝐀𝐌𝐀𝐒𝐇𝐔𝐒𝐇𝐎🎥 Charleroi mu Bubiligi: Kuri uyu wa Gatandatu tariki 24 Gicurasi 2025, Abanyarwanda n’inshuti zabo bahuriye mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. 🎙️:Karirima Ngarambe A. #Kwibuka31

Madamu Jeannette Kagame yasabye abahembwe muri gahunda y’Inkubito z’Icyeza kwirinda abashobora kubagusha mu bishuko bagamije kubayobya ahubwo bagaharanira kugira uruhare mu iterambere ry’Igihugu. ✍️:Ntabareshya Jean de Dieu ➡️:igihe.com/amakuru/u-rwan…



Abashakashatsi bo muri Kaminuza y’u Rwanda Ishami ry’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga (UR-CST), bamuritse uburyo bwifashisha imibare mu buvuzi buzwi nka ‘Mathematical Model’, bazajya bwifashishwa mu kuvura indwara z’umutima n’iz’ubuhumekero. ✍️:Radjabu Niyigena igihe.com/ikoranabuhanga…

Depite Musa Fazil Harerimana yagaragaje ko igikorwa cyo kwibuka kibabaza abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bagamije kubamaraho ariko Inkotanyi zigatabara batarangije umugambi mubisha wabo. ✍️:Muramira Reco ➡️:igihe.com/amakuru/u-rwan…



Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Uwimana Consolée, yakebuye abakobwa b’Inkubito z’Icyeza abasaba kwirinda kwiyandarika bakarangwa n’imyitwarire myiza. ✍️:Ntabareshya Jean de Dieu igihe.com/amakuru/u-rwan…

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa, OIF, Louise Mushikiwabo, yagaragaje ko iyo u Rwanda rudateza imbere umugore rwari kuba ruhombye ariko gahunda zihamye zishyigikira abari n'abategarugori ubu zabyariye igihugu inyungu. ✍️:Ntabareshya Jean de Dieu


📸𝐀𝐌𝐀𝐅𝐎𝐓𝐎📸 Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda batuye mu Mujyi wa Charleroi mu Bubiligi bibutse ku nshuro ya 31 abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ni igikorwa cyatangijwe n’urugendo rwo kwibuka. 📸:Karirima Ngarambe A.

