
JADF Bugesera
@jbugesera
The Official Twitter Account for Joint Action Development Forum BUGESERA #Abakeramurimo
ID: 1295977190887174144
19-08-2020 06:54:01
578 Tweet
497 Followers
88 Following

#Kwibuka31: Ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera Bugesera District bwatangaje ingengabihe ya gahunda y’ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994; muri aka karere.


Uyu munsi, Abaturage b’Imirenge ya Umurenge wa Mayange - Akarere ka Bugesera, Umurenge wa Nyamata - Akarere ka Bugesera, inshuti, abavandimwe, n’abatuye mu bice bitandukanye muri Bugesera bateraniye ku musozi wa Rebero mu gikorwa cyo #Kwibuka31 Abatutsi biciwe ku musozi wa Rebero mu Murenge wa Mayange.


Hon. Senateri Mukabalisa Donatille yihanganishije imiryango yabuze ababo muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ati: “Amahitamo yacu yo kuba umwe, yo kubazwa inshingano, yo kureba kure; izo ni imbaraga zizatuma dutsinda kandi tugakomeza umugambi wo guharanira kwigira no kwihesha agaciro.”


Ku munsi wa kabiri, V/Mayor UMWALI Angelique yakoranye inama nyunguranabitekerezo n’itsinda rya National Land Authority - NLA riyobowe n’Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Ubutaka,Nishimwe Grace, barebera hamwe ingamba zo gukemura ibibazo bishingiye ku mikoreshereze y’ubutaka no kubungabunga ubutaka bw’ubuhinzi.


Kuri uyu wa Kane, ku bufatanye na SOS Children's Villages Rwanda, Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage,yvette imanishimwe yayoboye inama nyunguranabitekerezo yamurikiwemo umushinga mushya “𝐈𝐭e𝐫a𝐦𝐛e𝐫e 𝐈𝐰a𝐜un𝐏𝐫o𝐣e𝐜𝐭”ugamije gufasha abaturage kwivana mu bukene.


Muri iki gikorwa cy’umuganda usoza ukwezi kwa Mata 2025, abaturage bafatanyije n’ubuyobozi basaniye inzu umuryango wa Niyongira Emmanuel utuye mu Mudugudu wa Munyinya mu Kagari ka Ramiro Umurenge wa Gashora - Akarere ka Bugesera, uherutse gusenyerwa n’ibiza. #UmuturageKuIsonga


Muri iki gitondo, mu cyumba cy’inama cy’Akarere, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, UMWALI Angelique ayoboye inama yahurije hamwe abakora umwuga w’ubucukuzi bw’amabuye muri Bugesera District kugirango barebere hamwe uburyo bwo kunoza imikorere y’ubucukuzi.



Kubufatanye bw'Akarere na WaterAid Rwanda, abayobozi b'ibigo by'amashuri n’abakozi b'Akarere bafite mu nshingabo ibikorwa by'amazi isuku n'isukura, bahuriye mu nama nyunguranabitekerezo igamije kubagaragariza umushinga mushya yo gufatanya n'ibigo by'amashuri kubona amazi meza.


Uyu munsi, Umuyobozi w'Akarere Richard Mutabazi ari kumwe n'abagize Komite Nyobozi y'Akarere, bakiriye itsinda ry'abakozi ba 𝐄𝐚𝐬𝐭𝐞𝐫𝐧 𝐏𝐫𝐨𝐯𝐢𝐧𝐜𝐞 | 𝐑𝐰𝐚𝐧𝐝𝐚, riyobowe n'Umuyobozi w'igenamigambi, Ndahiro Richard, ryaje gusuzuma aho Imihigo y'Akarere y'umwaka wa 2024-2025 igeze yeswa.


Uyu munsi, abahinzi bahagarariye abandi bakorana n’umushinga CDAT muri Bugesera n’abakozi b’Akarere bafite mu nshingamo ubuhinzi n’ubworozi, bari kumwe na Vice Mayor UMWALI Angelique bakomereje urugendoshuri muri Gicumbi District mu rwego rwo kwigiranaho mu kubyaza umusaruro amaterasi.


Aba bahinzi bo mu Mirenge ya Umurenge wa Ngeruka - Akarere ka Bugesera, Umurenge wa Mareba - Akarere ka Bugesera, Umurenge wa Ruhuha - Akarere ka Bugesera, na Umurenge wa Juru - Akarere ka Bugesera ahakorerwa umushinga wa CDAT wo gutunganya ubutaka hakorwamo amaterasi, basobanuriwe uburyo abahinzi bo muri Gicumbi District babyaza umusaruro ubutaka bwakozweho amaterasi.


Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, UMWALI Angelique yavuze ko urugendoshuri bagiriye muri #Gicumbi rugamije kwigira ku mushinga wa #GreenGicumbiProject ukorerwa ahantu hahanamye, bikaba bizafasha abahinzi ba #Bugesera gushyira mu bikorwa umushinga CDAT.


Dear all, Barbara Umuhoza invites you to #20KMdeBugesera happening this Sunday on 29th June at Bugesera District’s Stadium. We will be running to raise awareness for clean water distribution to the local population. Have you registered yet? If not please register via this link:

🚨MURARARITSWE🚨 Muri iki gitondo cyo kuri uyu wa Kane, tariki 26 Kamena 2025, saa 8h00-9h00, tubararikiye gukurikira ikiganiro kuri Televisiyo IZUBA RADIO TV, kigaruka birambuye ku Imurikabikorwa ry'Abafatanyabikorwa b'Akarere ka Bugesera ndetse n'irushanwa 20KM de Bugesera.


Sobanukirwa byinshi ku mikorere n’imikoranire y’abafatanyabikorwa b’Akarere JADF Bugesera mu iterambere ry’imibereho myiza n’ubukungu by’abaturage ndetse n’iry’Akarere ka Bugesera muri rusange. Kurikira ikiganiro cya Perezida wa JADF, Bwana Murenzi Emmanuel.

Kuri iki Cyumweru, Guverineri wa 𝐄𝐚𝐬𝐭𝐞𝐫𝐧 𝐏𝐫𝐨𝐯𝐢𝐧𝐜𝐞 | 𝐑𝐰𝐚𝐧𝐝𝐚,Pudence RUBINGISA arikumwe na Perezida wa JADF Bugesera Murenzi Emmanuel, yasoje imurikabikorwa ry'Abafatanyabikorwa b'Akarere #JADFOpenDay ryaberaga kuri Stade Bugesera,ashimira abafatanyabikorwa uruhare bagira mu guteza imbere abaturage n'Akarere.


Turashimira byimazeyo inzego zitandukanye nka Bugesera District, @WaterAid, JADF Bugesera, Jibu Rwanda , Marketing.Touch , uruhare mwagize mu kwifatanya natwe mu gutegura 20KM de Bugesera.



Twishimiye gusinya hamwe na Co-founder wa EquiBridge UMURERWA Jacqueline, amasezerano y’ubufatanye mu gihe cy’imyaka itatu, mu kwakira abana ba bahungu muri event ya #BoysToMen #MurakazaNeza Alain Numa Marketing.Touch
