
KIRAMURUZI SECTOR OFFICIAL
@kiramuruzio
Kiramuruzi Sector - Gatsibo District - Eastern Rwanda.
ID: 1376042652739764224
28-03-2021 05:25:26
1,1K Tweet
992 Followers
603 Following

None mu murenge wa KIRAMURUZI SECTOR OFFICIAL V/Mayor ushinzwe imibareho myiza yβabaturage MUKAMANA Marceline hamwe nβubuyobozi bukuru bwa Umwalimu Sacco bifatanyije nβabanyamuryango 560 bigisha mu bigo byβamashuri 18 bakorera mu Murenge wa Kiramuruzi mu rwego rwo kubasobanurira serivisi itanga.


Uyu munsi, mu tugari twose tugize umurenge wa KIRAMURUZI SECTOR OFFICIAL mu midugudu 39,abaturage baramukiye mu muganda usoza ukwezi kwa Werurwe. Uyu muganda wakozwe hasiburwa rigore no gutunganya imihanda yβimigenderano ihuza imidugudu. Gatsibo District πππ¬πππ«π§ ππ«π¨π―π’π§ππ | ππ°ππ§ππ Ministry of Local Government | Rwanda



Murenge wa Kiramuruzi habaye amahugurwa ku mikorere y'irondo yibanze ku Nshingano z'irondo ndetse n'iz'ubuyozi mu rwego rwo kurinda umutekano. Amahugurwa yutabiriwe na:Abagize irondo ryβumwuga,Abayobozi bβutugari nβumurnge. Gatsibo District πππ¬πππ«π§ ππ«π¨π―π’π§ππ | ππ°ππ§ππ Ministry of Local Government | Rwanda


None,mu murenge wa KIRAMURUZI SECTOR OFFICIAL hakozwe umuganda w'ibanze ku: βGuharura imihanda βGutunganya ibiraro βGusiba ibinogo mu mihanda βGukora isuku mu ma centre βgusibura imiferege itwara amazi ku rwego rwβumurenge wabereye mu kagari kβAkabuga. πππ¬πππ«π§ ππ«π¨π―π’π§ππ | ππ°ππ§ππ Ministry of Local Government | Rwanda


Nyuma y'umuganda umuyobozi wβUmurenge wa KIRAMURUZI SECTOR OFFICIAL yakanguriye abaturage: βKwikura mu bukene binyuze mu matsinda yo kwizigama. βIsuku n'Isukura βKwirinda ibiza. Kwirinda Amakimbirane yo mu miryango βUmutekano βMUSA 2025-2026 πππ¬πππ«π§ ππ«π¨π―π’π§ππ | ππ°ππ§ππ Ministry of Local Government | Rwanda


Kuri uyu wa Kabiri, hirya no hino mu tugari tugize umurenge wa KIRAMURUZI SECTOR OFFICIAL hakozwe inteko z'abaturage bakangurirwa kwirinda amakimbirane mu Muryango,kwivana mubukene,kugira isuku ndetse no kwitabira gahunda zitandukanye zibafasha mu iterambere. Ministry of Local Government | Rwanda πππ¬πππ«π§ ππ«π¨π―π’π§ππ | ππ°ππ§ππ


Nyuma yβUmuganda abaturage bakanguriwe gukomeza kugira isuku ,ubwisungane mu kwivuza ndetse no kwirindira umutekano bafatanyije nβinzego zβumutekano. Gatsibo District πππ¬πππ«π§ ππ«π¨π―π’π§ππ | ππ°ππ§ππ Ministry of Local Government | Rwanda


None, umuyobozi wβAkarere Gatsibo District wungirije ushinzwe imibereho myiza hamwe nβinzego zβumutekano bifatanyije nβabaturage bu murenge wa KIRAMURUZI SECTOR OFFICIAL mu kagari ka Gakenke mβumuganda wo kubumba amatafari yo kubakira umuturage utishoboye. πππ¬πππ«π§ ππ«π¨π―π’π§ππ | ππ°ππ§ππ Ministry of Local Government | Rwanda


None, Abadepite ba Rwanda Parliament bari kumwe n'Ubuyobozi bw'Akarere n'inzego z'Umutekano bifatanyije n'Abaturage b'Umurenge wa Kiramuruzi mu Muganda rusange usoza ukwezi kwa Gicurasi 2025. Ministry of Local Government | Rwanda πππ¬πππ«π§ ππ«π¨π―π’π§ππ | ππ°ππ§ππ Gatsibo District


Nyuma y'Umuganda, abaturage bahawe ubutumwa burimo: Kwizigamira mituweri , gukora ubuhinzi nkumwuga,Gukunda igihugu nβumurimo,kwirinda amakimbirane ndetse no gufatanya mugukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y'Abaturage. Ministry of Local Government | Rwanda πππ¬πππ«π§ ππ«π¨π―π’π§ππ | ππ°ππ§ππ Gatsibo District


Umuyobozi wβumurenge wa KIRAMURUZI SECTOR OFFICIAL yifatanyije n'abagize ihuriro rya PSF Rwanda mu gikorwa cyo koroza inka ku miryango yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi itishoboye. Gatsibo District Ministry of Local Government | Rwanda Ministry of National Unity and Civic Engagement πππ¬πππ«π§ ππ«π¨π―π’π§ππ | ππ°ππ§ππ


Mu murenge wa KIRAMURUZI SECTOR OFFICIAL habereye igikorwa cyo kuganira n'inzego zatowe kuva ku mudugudu gahunda yo gukumira ibyaha hubakwa Umudugudu uzira icyaha.Ku insanganyamatsiko:βUmutekano,iterambere n'Imibereho myiza by'Umuturage biri mu bubasha bwacuβ. Ministry of Local Government | Rwanda Rwanda National Police


Mu inteko rusange yβabaturage ku rwego rwβumurenge yabereye mu akagari ka Gakenke hakemurwa ibibazo byβabaturage;hanakorwa ubukangurambaga kuri gahunda zihutirwa:Kurwanya ruswa,Guhunika imyaka,kwita ku abana bagiye kuza mu biruhuko. Ministry of Local Government | Rwanda πππ¬πππ«π§ ππ«π¨π―π’π§ππ | ππ°ππ§ππ


Mu murenge wa KIRAMURUZI SECTOR OFFICIAL ,Irero rikorera mu mudugudu wβUmurehe βUMUREHE ECDβ akagari ka Gakenke bagize ibirori byo kwizihiza isabukuru y'imyaka 10 rimaze rikora,banizihiza ibirori byβabana bagiye kujya mu amashuri abanza. Gatsibo District πππ¬πππ«π§ ππ«π¨π―π’π§ππ | ππ°ππ§ππ NCDC Ministry of Local Government | Rwanda


None,mu murenge wa KIRAMURUZI SECTOR OFFICIAL Umuyobozi w'Akarere wungirije Sekanyange J.Leonard yasabye urubyiruko kunga ubumwe, birinda amacakubiri , bagashyira imbaraga mu kubaka Igihugu no gusobanura neza amateka y'Igihugu ku bayagoreka. #Kwibuka31 πππ¬πππ«π§ ππ«π¨π―π’π§ππ | ππ°ππ§ππ Ministry of Local Government | Rwanda Ministry of National Unity and Civic Engagement


Mu murenge wa KIRAMURUZI SECTOR OFFICIAL mu akagari ka Gakoni habereye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Abatutsi bishwe bakajugunywa mu kiyaga cya Muhazi, n'Urubyiruko rwazize Jenoside yakorewe Abatutsi . #Kwibuka31. Ministry of Local Government | Rwanda Ministry of National Unity and Civic Engagement πππ¬πππ«π§ ππ«π¨π―π’π§ππ | ππ°ππ§ππ


Mu midugudu yose igize Umurenge wa Kiramuruzi hijihijwe umunsi mukuru wo kwibohora ku nshuro ya 31 ku nsanganyamatsiko igira iti:"Kwibohora,intambwe mu ntego" Ku rwego rwβumurenge byabereye mu mudugudu wβItaba akagari ka Nyabisindu. Gatsibo District Ministry of Local Government | Rwanda πππ¬πππ«π§ ππ«π¨π―π’π§ππ | ππ°ππ§ππ


Mu rwego rwo kwishimira ibyagezweho twizihiza umunsi wo kwibohora ku ncuro ya 31,hatashywe kandi inzu zubakiwe abarokotse Genocide yakorewe abatutsi mu 1994 batagiraga amacumbi. Gatsibo District πππ¬πππ«π§ ππ«π¨π―π’π§ππ | ππ°ππ§ππ Ministry of Local Government | Rwanda Ministry of National Unity and Civic Engagement


Mu murenge wa KIRAMURUZI SECTOR OFFICIAL Mu rwego rwo kwishimira ibyagezweho twizihiza umunsi wo kwibohora ku ncuro ya 31,hatashywe amashuri yubatswe ibyumba 3 ndetse n'ibindi 7 byari bishaje cyane byasanwe. Gatsibo District πππ¬πππ«π§ ππ«π¨π―π’π§ππ | ππ°ππ§ππ Ministry of Local Government | Rwanda
