
Umurenge wa Mareba - Akarere ka Bugesera
@marebabugesera
Official Mareba Sector Twitter Account - Urubuga rya Twitter rw'Umurenge wa Mareba #Abakeramurimo #Twese mu mujishi w'Imihigo. Email: [email protected]
ID: 2166818876
http://www.bugesera.gov.rw 31-10-2013 15:34:58
1,1K Tweet
761 Followers
631 Following





Kuri uyu wa Kane, Mayor Richard Mutabazi ari kumwe n'Umuyobozi wa #RRA muri 𝐄𝐚𝐬𝐭𝐞𝐫𝐧 𝐏𝐫𝐨𝐯𝐢𝐧𝐜𝐞 | 𝐑𝐰𝐚𝐧𝐝𝐚,Musafiri Egide yayoboye inama ngishwanama ku misoro, yitabiriwe n'abakozi bashinzwe imisoro ku Karere n'imirenge na PSF. Barebeye hamwe uburyo bwo kurushaho gukangurira abaturage gusora ku igihe.


Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, UMWALI Angelique yavuze ko urugendoshuri bagiriye muri #Gicumbi rugamije kwigira ku mushinga wa #GreenGicumbiProject ukorerwa ahantu hahanamye, bikaba bizafasha abahinzi ba #Bugesera gushyira mu bikorwa umushinga CDAT.




Minisitiri wa Ministry of National Unity and Civic Engagement Dr. Jean Damascene BIZIMANA, Guverineri Pudence RUBINGISA, Ubuyobozi bw'Akarere, intumwa za rubanda n'abaturage bitabiriye igikorwa cyo gushyingura mu cyubahiro imibiri isaga 320 y'abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi yabonetse muri #Nyamata.↩️ youtube.com/live/ixlGcEbkg…



Muri iki gitondo, Guverineri w'Intara Pudence RUBINGISA ari kumwe n'Umunyamabanga wa Leta muri Ministry of Sports|Rwanda, Rwego NGARAMBE n'Umuyobozi w'Akarere ka Bugesera Richard Mutabazi, batangije isiganwa rya 20KM de Bugesera, #RaceToRestore icyiciro cy'amagare ryitabiriwe n'abasaga 105.

Irushanwa ngarukamwaka rya 20KM de Bugesera ribaye ku nshuro ya 7, ryitabiriwe n'ibyiciro bitandukanye birimo; abasiganwa ku maguru mu kwiruka 20km, 8km na 5km ku basiganwa bishimisha n’abasiganwa ku magare ku ntera ya 40km abakobwa n’abahungu n'abafite ubumuga ku ntera ya 4km.


None mumurenge wa Mareba ubuyobozi n'abaturage b'Akagari ka Gakomeye bitabiriye Ibirori byo kwizihiza umunsi mukuru wo #Kwibohora31. Hatanzwe ikiganiro cyo Kwibohora, indirimbo n'imbyino, Imivugo n'ubuhamya bw'umwe mubabohoye igihugu. Haremeye umuturage Inka. Ministry of Local Government | Rwanda


Muri iki gitondo, Umuyobozi w'Akarere, Richard Mutabazi ari kumwe na Perezida w'Inama Njyanama y'Akarere ka Bugesera,Faustin Munyazikwiye, yakiriye itsinda rya National Institute of Statistics of Rwanda rije mu gikorwa cy'iminsi itatu kigamije gusuzuma ishyirwa mu bikorwa ry'Imihigo y'Akarere y'umwaka wa 2024-2025.


None mumurenge wa Mareba habaye inteko z'abaturage aho zibanze kungingo zikurikira: Kwishyura Ubwisungane mukwivuza,Imisoro,Umudugudu w'icyitegererezo utarangwamo icyaha,Umutekano,Kwirinda amakimbirane yo mumiryango, Kwakira no gukemura ibibazo by'abaturage. Ministry of Local Government | Rwanda


Kuri uyu wa Kane, Umuyobozi w'Akarere Richard Mutabazi, yitabiriye ibirori by'abanyeshuri 53 basoje amasomo mu mashuri abanza n'ay'incuke mu kigo cya #AdvocatesChristianAcademy kiri mu Murenge wa Umurenge wa Mareba - Akarere ka Bugesera Hanatashywe ishuri ryisumbuye rishya rifite ibyumba byo kwigiramo 18.


Ubu abakozi b'umurenge wa Mareba n'abafatanyabikorwa turi m'#umwiherero w'umunsi umwe aho turi muri gahunda yo kuganira "Guhuza imbaraga n'ubufatanye ku bayobozi n'abafatanyabikorwa mu Iterambere ry'umurenge wa Mareba". Ministry of Local Government | Rwanda


Umunyamabanga nshingwabikorwa w'umurenge wa Mareba pascal butera afungura Umwiherero yagarutse kunsanganyamatsiko"guhuza imbaraga n'ubufatanye ku bayobozi n'abafatanyabikorwa mu Iterambere ry'umurenge "no kunshingano z'abayobozi muguteza imbere abaturage Ministry of Local Government | Rwanda



Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri, Umuyobozi w’Akarere, Richard Mutabazi yitabiriye Inteko y’Abaturage mu Murenge wa Umurenge wa Mareba - Akarere ka Bugesera, aganira n’abaturage b’Akagari ka Rango ku ngingo yo kwita ku mutekano no kwirinda imyubakire itemewe kugira ngo ubutaka bukoreshwe icyo bwagenewe.
