
Umurenge wa Ngeruka - Akarere ka Bugesera
@ngerukabugesera
Official Ngeruka Sector Twitter Account - Urubuga rya Twitter rw'Umurenge wa Ngeruka #Abakaramurimo #Twese mu mujishi w'Imihigo. [email protected]
ID: 2167801892
http://www.bugesera.gov.rw 01-11-2013 05:16:29
1,1K Tweet
590 Followers
692 Following

Nyuma y'ibiganiro, Hon. NIZEYIMANA Pie yagiranye n'ibyiciro bitandukanye Umurenge wa Ngeruka - Akarere ka Bugesera, harebwa imitangire ya serivise zinyuze mu ikoranabuhanga, n'imbogamizi zirimo, Hon. na team, basuye ahatangirwa service zikoresha ikoranabuhanga, harimo LSM, CRO, Irembo, HC Bugesera District


Mu ruzinduko rw'Abadepite Umurenge wa Ngeruka - Akarere ka Bugesera, Bugesera District, Hon. NIZEYIMANA Pie, nyuma yo kwakirwa n'Itorero "Abesamihigo ba Shami", yaganiriye abaturage ku bumwe n'Ubudaheranwa, kwirinda amakimbirane, ... Yabahaye n'umwanya wo gutanga ibitekerezo n'ibyifuzo byakorerwa ubuvugizi


Mu gusuzuma umuhigo wa murimawurugo Umurenge wa Ngeruka - Akarere ka Bugesera, twasuwe n'itsinda rya CNF ku Ntara n'Akarere Bugesera District, riyobobowe na Madame Mutimawurugo Jeannette ari kumwe na CNF w'Akarere Mutumwinka Imerde. Basuye ikorerwa mu mudugudu Ntangarugero wa Kimiduha heserezwa uwo muhiho


Minisitiri wa Ministry of Youth and Arts | Rwanda, UTUMATWISHIMA ari kumwe na Mayor Richard Mutabazi, ari gusura ibikorwa by'urubyiruko birimo imishinga ibyara inyungu yahanzwe n'urubyiruko mu ngeri zitandukanye; Ubuhinzi, Ubwubatsi, Serivisi, Ikoranabuhanga no gufasha abatishiboye. #UrubyirukoTurashima


Mu Karere ka Bugesera District hari kubera Inteko Rusange y'Inama y'Igihugu y'Urubyiruko igamije kurebera hamwe ibyo rwagezeho mu mwaka wa 2024-25 n'ibyo rwifuza kugeraho. "Urubyiruko Turashima" Yitabiriwe na Mayor, Richard Mutabazi, Umuhuzabikorwa wa Rwanda Youth Council n'abafatanyabikorwa.



Kuri uyu wa Gatandatu Umurenge wa Ngeruka - Akarere ka Bugesera, ku bufatanye na WaterAid Rwanda hatashywe ibyumba by'umukobwa bwubatswe ku nkunga WaterAid Rwanda, muri GS Rutonde na EP Ruszinge. Umushyitsi mukuru ya Vice Mayor Assoc Bugesera District, washimiye WaterAid ayisaba gukomeza no mu yandi mashuri


Umurenge wa Ngeruka - Akarere ka Bugesera, ku bufatanye na Save Generations Organization, Save Generations Org, ku nkunga ya Plan International Rwanda, hakozwe ubukangurambaga ku buzima bw'imyororokere mu rubyiruko hagamijwe kurwanya ihohoterwa rikorerwa abangavu. Ubukangurambaga byatangijwe na Vice Mayor Assoc Bugesera District


Ubukangurambaga ku buzima bw'imyororokere mu rubyiruko Umurenge wa Ngeruka - Akarere ka Bugesera, ku bufatanye Save Generations Org, ku nkunga Plan International Rwanda, byatangijwe n'umupira w'amaguru wahuje Umurenge wa Ngeruka na Umurenge wa Kamabuye - Akarere ka Bugesera, hakurikiraho imikino n'ubutumwa bukangurira abangavu kuvuga OYA Bugesera District


Kuri uyu wakane Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Umurenge wa Ntarama - Akarere ka Bugesera Bwana Rwasa Patrick Yakiriye indahiro y'imiryango irindwi yiyemeje kubana byemewe n'amategeko.


None Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'umurenge wa Umurenge wa Ntarama - Akarere ka Bugesera Bwana Rwasa Patrick yifatanyije n'ikigo cya Wisdom center muri gahunda yo gusoza umwaka wa mashuri 2024-2025 .



#Kwibuka31 Itsinda ry'abagenzuzi (Auditors) bibumbiye mu muryango witwa GPO PARTNERS bayobowe na Bwana Gashagaza Patrick bamurikiye Ubuyobozi bw'umurenge wa Umurenge wa Ntarama - Akarere ka Bugesera amazu 2 basaniwe imiryango 2 yarokotse jenoside yakorewe abatutsi mu 1994


The New Times family honours victims of Genocide against the Tutsi The New Times (Rwanda) newtimes.co.rw/article/27731/…

Kuri uyu wa 04/7/2025, abaturage Umurenge wa Ngeruka - Akarere ka Bugesera, bazindukiye mu kwizihiza umunsi wo #Kwibohora31. Ku rwego rw'Umurenge, byabereye mu Kagari ka Nyakayenzi. Umushyitsi Mukuru yari Camille, intumwa Bugesera District. Ibirori byaranzwe no gushimira HE, P. KAGAME wabohoye u Rwanda.


Uyumunsi kuwa Gatanu, mu Murenge wa #NgerukaBugesera, Urubyiruko nibamwe mu bitabiriye kwizihiza Umunsi wo #Kwibohora31. Umunyamabanga Nshingwa bikorwa Kadafi Aimable, inzego z’umutekano bifatanyije n'abaturage muri ibi bikorwa, cyabimburiwe no gutaha inzu y'ubakiwe umuturage.




Mu cyumba cy’inama cy’Intara y’Iburasirazuba hateraniye inama y'umutekano yaguye y’Intara. Inama iyobowe na Guverineri Pudence RUBINGISA, yitabiriwe n'abagize Komite y'Umutekano itaguye ku rwego rw'Intara n'Uturere, Abayobozi b'Uturere n’ Abanyamabanga Nshingwabikorwa b'Imirenge.


Uyu munsi mu Murenge Umurenge wa Ngeruka - Akarere ka Bugesera, hatangiye igikorwa cyo kwita ku bana n'urubyiruko mu biruhuko. Kuri site y'icyitegererezo cyatangijwe na ES, bwana KADAFI Aimable. Yasabwe abana n'urubyiruko kuzitabira iyi gahunda kuko bazayigiramo byinshi harimo indangagaciro n'umuco.
