Nyamasheke District
@nyamasheke
The Official X handle of Nyamasheke District, Government of Rwanda/Akarere ka Nyamasheke
ID: 613416602
http://www.nyamasheke.gov.rw 20-06-2012 12:58:28
4,4K Tweet
23,23K Followers
371 Following

Ubu: Umuyobozi w'akarere wungirije ushinzwe ubukungu Joseph DESIRE MUHAYEYEZU yakiriye Senateri Prof. Cyprien Niyomugabo na mugenzi we Kanziza Epiphanie bo muri komisiyo y'imibereho myiza n'uburenganzira bwa muntu muri Sena, baje kugenzura no gukurikirana imibereho y'abatuye mu birwa biri mu kiyaga cya Kivu.

#Kwibuka31: Kuri uyu wa 05 Kamena 2025 ku rwibutso rwa jenoside rwa Nyamasheke harabera igikorwa cyo #Kwibuka31 abagore n'abana bazize jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 ku rwego rw'akarere. Ni mu kanya ku isaha ya saa yine za mu gitondo. "Twibuke twiyubaka" Ministry of Local Government | Rwanda

Umuyobozi w'akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza MUKANKUSI Athanasie, inzego z'umutekano n'abandi bayobozi bifatanyije n'abagore n'abana mu gikorwa cyo #Kwibuka31 abagore n'abana bazize jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 ku rwego rw'akarere. "Twibuke twiyubaka" Ministry of Local Government | Rwanda

Ku kirwa cya #Mushungo: Abaturage batuye ku kirwa cya #Mushungo mu kagari ka Nyarusange mu murenge wa #Kirimbi bishimiye abasenateri Prof. Cyprien Niyomugabo na Kanziza Epiphanie babasuye kuri uyu wa 05/06/2025 bagamije kureba uko abaturage batuye ku birwa babayeho. Rwanda Parliament

Abasenateri Kanziza E. na Niyomugabo C. bagize komisiyo y'Imibereho y'Abaturage n'Uburenganzira bwa Muntu bakomeje igikorwa cyo kureba imibereho y’abatuye ibirwa bya Kirehe- Macuba na Mushungo-Kirimbi muri Nyamasheke District. Abaturage batuye ikirwa cya Mushungo barashima ko: ⏺Bafite

Dutemberane mu Murenge wa Cyato mu Karere ka Nyamasheke District ahari kubakwa urugomero rw'amashanyarazi rwa Nyirahindwe ya Mbere Ni urugomero ruri kubakwa ku bufatanye bwa Leta n'abikorera (HYDRONEO-DNG Rwanda) rugeze ku gipimo cya 70%. Igihe ruzaba rwuzuye ruzatanga Mgwt 0.909 akaba

Umuyobozi w'akarere wungirije ushinzwe ubukungu Joseph DESIRE MUHAYEYEZU yatangije inama ku bukangirambaga bw'ubwishingizi bw'amatungo n'ibihingwa. Iyi nama yitabiriwe n'ibyiciro binyuranye by'abashinzwe ubuhinzi n'ubworozi ku karere, umurenge n'akagari, abahinzi n'aborozi bahagarariye abandi.

Uyu munsi mu turere twa Kirehe District, Nyamasheke District, Gisagara District na Rulindo District hatangiye amahugurwa y’iminsi 2 agenewe Intore mu ikoranabuhanga (Digital Ambassadors) ku bijyanye no gufasha abaturage gusobanukirwa uko babona serivisi z'ubutaka binyuze mu ikoranbuhanga.

Komisiyo y'Imibereho y'Abaturage n'Uburenganzira bwa Muntu muri Sena yasoje igikorwa cyo gusura abaturage batuye ibirwa byo muri Bugesera District Burera District,Musanze District,Rutsiro District Nyamasheke District na Rusizi District. Igikorwa kigamije kumenya imibereho yabo ndetse

Shishikarira kureba amakuru muri Sisiteme Imibereho [📱*195#] yasimbuye Ibyiciro by’Ubudehe! Abaturage ba Bugarama muri Rusizi District na Nyabitekeri muri Nyamasheke District babigeze kure! Ku bufatanye n’Urunana Development Communication dukomeje ubukangurambaga hirya no hino mu gihugu.
![Ministry of Local Government | Rwanda (@rwandalocalgov) on Twitter photo Shishikarira kureba amakuru muri Sisiteme Imibereho [📱*195#] yasimbuye Ibyiciro by’Ubudehe!
Abaturage ba Bugarama muri Rusizi District na Nyabitekeri muri Nyamasheke District babigeze kure!
Ku bufatanye n’Urunana Development Communication dukomeje ubukangurambaga hirya no hino mu gihugu. Shishikarira kureba amakuru muri Sisiteme Imibereho [📱*195#] yasimbuye Ibyiciro by’Ubudehe!
Abaturage ba Bugarama muri Rusizi District na Nyabitekeri muri Nyamasheke District babigeze kure!
Ku bufatanye n’Urunana Development Communication dukomeje ubukangurambaga hirya no hino mu gihugu.](https://pbs.twimg.com/media/GtKcvZiXkAA_RvW.jpg)

Imyiteguro irarimbanyije mu gihe habura amasaha macye ngo ku wa 14/06/2025 hizihizwe #Yubile y'imyaka 125 Missa ya mbere isomewe ku butaka bw'u Rwanda mu karere ka #Nyamasheke umurenge wa Shangi ho muri Paruwasi Gatolika ya #Shangi, Cyangugu Catholic Diocese. Western Province I Rwanda

Waba utuye muri Nyamasheke District ? Dusangize uko ubona uruhare rw'amavuriro y'ibanze mu guteza imbere serivisi z'ubuzima aho utuye? Ni izihe mbogamizi zigihari? Dusangire ijambo muri iki kiganiro! SFH Rwanda

Nta gushidikanya hazaca uwambaye!!! #UKC #MahembeHejuru Ministry of Local Government | Rwanda Western Province I Rwanda