
Southern Province | Rwanda
@rwandasouth
The official X account of the Southern Province, Government of Rwanda | Intara y'Amajyepfo
ID: 350940221
http://www.southernprovince.gov.rw 08-08-2011 15:05:34
10,10K Tweet
61,61K Followers
579 Following

Ubuyobozi bw'Intara n'abagize inama y'umutekano y'Intara, batangiye gahunda yo gukurikirana no kureba ishyirwa mu bikorwa ry'imihigo mu Turere 2024-2025 , iki gikorwa kizamara icyumweru kirenga. cyatangiriye mu karere ka Huye District #Imihigo.


Team y'Intara Southern Province | Rwanda iyobowe na Guverineri Kayitesi Alice yasuye Akarere gusuzuma ishyirwa mu bikorwa ry'Imihigo 2024-2025. Nyuma yo kugaragarizaa ibyagezweho, bagiye mu Mirenge kwirebera ibikorwa no kuganira n'abaturage, abandi basigara bareba inyandiko zihamya ibyakozwe.


Mu birori byo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wo kurengera Ibidukikije wabereye muri KIGALI, umunyeshuri witwa SANGWA Alliance wiga muri GS Gatare yabaye uwa mbere mu kiciro cy'amashuri abanza, mu marushanwa yo kurengera ibidukikije yateguwe na Rwanda Environment Management Authority. 1/2




Twishimiye cyane..! ikipe yacu ihagarariye Southern Province | Rwanda #Mbazi Huye District mu mikino ya nyuma yo guhatanira igikombe cy'irushanwa #UmurengeKagameCup rizabera i Musanze ku wa 14-15 Kamena 2025. (⚽️ Mbazi Vs Jabana (abagabo)


Umunsi wa 5: Ubuyobozi bw'Intara n'abagize inama y'umutekano y'Intara, bakomeje gahunda yo gukurikirana no kureba ishyirwa mu bikorwa ry'imihigo mu Turere 2024-2025 , iki gikorwa kizamara icyumweru kirenga, cyakomereje mu karere ka Kamonyi District uyu munsi. #imihigo


Umunsi wa 7: Ubuyobozi bw'Intara n'abagize inama y'umutekano y'Intara, bakomeje gahunda yo gukurikirana no kureba ishyirwa mu bikorwa ry'imihigo mu Turere 2024-2025 , iki gikorwa kizasozwa ejo , cyakomereje mu karere ka MUHANGA District uyu munsi.


Abakinnyi b’Umurenge wa Mbazi bahagarariye Southern Province | Rwanda biteguye kwitwara neza ku mukino wa nyuma w’umupira w’amaguru mu irushwa #UmurengeKagameCup, uzabera muri Musanze District. I Mbazi bashima iterambere bamaze kugeraho, bagahamya ko intsinzi izaza mu Ntara y’Amajyefo.



Aka kanya, Guverineri Kayitesi Alice ari kumwe n'Umuyobozi w'Akarere ka Nyamagabe District , bari kwifatanya n'Urugaga Nyarwanda rw'Amakoperative (NCCR), mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. uri kubera ku Rwibutso rwa Jenoside rwa #Murambi.


Guverineri, Kayitesi Alice wifatanyije n'Urugaga Nyarwanda rw'Amakoperative (NCCR), mu muhango wo #Kwibuka31 wabereye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa #Murambi, yavuze ko Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ari isoko Abanyarwanda bavomamo imbaraga zo kubaka Igihugu. 1/2

