
National Women's Council
@rwandawomen
The Official X handle of the National Women's Council-Rwanda. We are responsible for Social Mobilization, Advocacy and Capacity Building of women & girls
ID: 2193997579
http://cnf.gov.rw 14-11-2013 11:16:29
5,5K Tweet
13,13K Followers
474 Following

This evening, ES UMUBYEYI M.Mediatric, officiated the launch of MTN Rwanda’s Connect Women in Business Awards, 6th edition held under the theme: "Uri uw’agaciro". This #CWiB is conducted every year in MTN's corporate social initiatives to support women initiatives across Rwanda.


Umunyamabanga Nshingwabikorwa UMUBYEYI M.Mediatric yitabiriye igikorwa cya MTN Rwanda cyo guhemba ku nshuro ya 6 imishinga y'abagore yahize iyindi muri gahunda ya "Connect Women in Business" igamije guteza imbere imishinga y'abagore, ku nsanganyamatsiko igira iti: "Uri uw’agaciro".


Mukantaganzwa Donatille wo mu Murenge wa Musange Nyamagabe District yashimiye Leta y' Rwanda ku mbaraga ishyira mu kongerera abagore ubushobozi, avuga ko miliyoni 3 bahembwe na MTN bayakoresheje mu kuzamura ubuhinzi bwabo bw'inanasi, ubu bakaba bamaze guteza imbere imiryango yabo.


Umunyamabanga Nshingwabikorwa UMUBYEYI M.Mediatric yashimiye MTN Rwanda ku buryo ikomeje gufasha abagore kwiteza imbere binyuze muri gahunda yo guhemba imishinga yahize iyindi no kwinjiza abagore mu bushabitsi,asaba n'abandi bafatanyabikorwa kongera imbaraga mu guteza imbere abagore.


.UMUBYEYI M.Mediatric yavuze ko Leta yifuza ko abagore binjira mu gukora imishinga minini ibyara inyungu no gukoresha ikoranabuhanga, asaba abagore kurushaho kuba ab'agaciro batanga urugero rwiza no gutangiza ibikorwa by’iterambere bihindura ubuzima bw’aho batuye bakanabitoza abandi.


Perezida w'Inama y'Igihugu y'Abagore NYIRAJYAMBERE Belancille,ES UMUBYEYI M.Mediatric,abayobozi batandukanye n'abaturage bo ku Ibambiro,Kibirizi Sector,Nyanza District,bari mu mugoroba wo #Kwibuka31 abagore n'abana bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.youtube.com/live/vdXJSIjiV…





Perezida w'Inama y'Igihugu y'Abagore NYIRAJYAMBERE Belancille yavuze ko abagore bagira uruhare runini mu burere bw’abana, abasaba kubatoza kurwanya ingengabitekerezo ya jenoside, ahubwo bakarangwa n'ubumwe,bakima amatwi abagoreka amateka y'u Rwanda bakwiza ingengabitekerezo ya jenoside.


Abayobozi barimo abagize Inteko Ishinga Amategeko hamwe n'abaturage, bitabiriye igikorwa cyo #Kwibuka31 abagore n'abana bishwe muri jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Iki gikorwa kiri mubera ku Ibambiro Kibirizi Sector Nyanza District, ahiciwe urubozo abagore n'abana bagera kuri 454.



Visi Perezida w'Umutwe w'Abadepite Uwineza Beline yagaye abagore bakoze jenoside, avuga ko kwibuka abagore n'abana byerekana ko jenoside yateguranywe ubugome bugamije kurimbura Abatutsi. Yasabye ababyeyi guha abana uburere buboneye babatoza ubumuntu, no kurwanya amacakubiri.





The Executive Secretary participated in a Bi-Annual Reflection Meeting on the Generation Equality Forum, hosted by Ministry of Gender & Family Promotion | Rwanda & UN Women Rwanda, to assess progress, address challenges, and accelerate Rwanda’s 2026 commitments on girls in STEM, women’s digital access&innovation.


