
Umurenge wa Musenyi - Akarere ka Bugesera
@sectormusenyi
Musenyi Sector Twitter Account - Urubuga rwa Twitter rw'Umurenge wa Musenyi #Abakeramurimo #Twese mu mujishi w'Imihigo. Email: [email protected]
ID: 1618915069693202434
http://www.bugesera.gov.rw 27-01-2023 10:13:49
861 Tweet
474 Followers
136 Following

Igikorwa cyitabiriwe n'umunyamabanga nshingwabikorwa w'umurenge Umurenge wa Musenyi - Akarere ka Bugesera bwana Gasirabo Gaspard ari nawe wari umushyitsi mukuru watanze ubutumwa ku kwimakaza gahunda ya Ndi Umuryarwanda no Kurwanya ingengabitekerezo ya Genocide. Bugesera District


Igukorwa cyaranzwe n': β Ikiganiro ku mateka ya genocide yakorewe abatutsi mu 1994 β Ubuhamya bw'uwarokokeye Genoside muri aka kagari bwana Bucyana Jean Pierre β Ubutumwa bwa komite ya Ibuka β Kuremera uwarokotse genoside. Bugesera District

None kuwa 12/06/2025,ku bufatanye n'umushinga wa Compassion International,ukorera kuri ADPR Nyagihunika Umurenge wa Musenyi - Akarere ka Bugesera hatanzwe machine zidoda eshanu. Zahawe ababyeyi bigishijwe ubudozi.Ababyeyi bashishikarijwe kuzifata neza no kuzibyaza umusaruro. Bugesera District



None kuwa 16/06/2025 muri salle y'umurenge wa Musenyi habereye amahugurwa yahawe abayobozi bahagarariye inzego kuva ku mudugudu.Yateguwe na RBC Ku nkunga ya water Aid yiga ku mazi,isuku n'isukura Bugesera District πππ¬πππ«π§ ππ«π¨π―π’π§ππ | ππ°ππ§ππ


None kuwa 19/06/2025 Umurenge wa Musenyi - Akarere ka Bugesera twakiriye itsinda ry'abakozi b'akarere riyobowe na bwana Karinganire Celestin ryari rije mu isuzuma ry'imihigo.Nyuma yo guhabwa ikaze n'umunyamabanga nshingwabikorwa w'umurenge,beretswe ishusho rusange banasura ibikorwa by'imihigo mu tugari.



Uyu munsi abakozi bakorera ku rwego rw'umurenge Umurenge wa Musenyi - Akarere ka Bugesera basuye utugari mu rwego rwo gukora isuzuma ry'imihigo.Harebwe imitangire ya raporo zatanzwe n'aho ibikorwa hanatangwa inama. Bugesera District πππ¬πππ«π§ ππ«π¨π―π’π§ππ | ππ°ππ§ππ


Uyu munsi mu midugudu yose igize umurenge wa Musenyi hizihirijwe umunsi wo kwibohora ku nshuro ya 31. Bugesera District πππ¬πππ«π§ ππ«π¨π―π’π§ππ | ππ°ππ§ππ



None kuwa 08/07/2025 mu murenge wa Musenyi Bugesera District twakiriye itsinda ry'abakozi ryaje riturutse mu kigo cy'igihugu gishinzwe ibarurishamibare rije mu isuzuma ry'imihigo y'umwaka wa 2024-2025. Bugesera District πππ¬πππ«π§ ππ«π¨π―π’π§ππ | ππ°ππ§ππ


Harebwe raporo z'imihigo banasura aho ibikorwa by'imihigo biherereye harimo: β Amazu yubakiwe abagenerwabikorwa ba Minubumwe. β Aborojwe muri gahunda ya Girinka β Inyubako y'ibiro by'akagari ka Rulindo β Ibikorwa bya HSI β Ahacururizwa inyongeramusaruro. Bugesera District


None kuwa 09/07/2025 umukozi ushinzwe irangamimerere mu murenge wa Musenyi Bugesera District yafotoye abagejeje igihe cyo gufata indangamuntu Ku biro by'umurenge.


Uyu munsi hakozwe inteko z'abaturage mu tugari twose tw'umurenge wa Musenyi.Inteko zitabiriwe n'abakozi bakorera ku rwego rw'umurenge.Hatanzwe Ubutumwa hakemurwa n'ibibazo. Bugesera District πππ¬πππ«π§ ππ«π¨π―π’π§ππ | ππ°ππ§ππ


None kuwa 23/07/2025 umukozi ushinzwe ubuhinzi Umurenge wa Musenyi - Akarere ka Bugesera yakurikiranye Season C 2025 kuri site ya Rujwigira mu kagari ka Gicaca ifite 2ha ihinzwemo imboga zinyuranye: imiteja, beterave n'amashaza. Hatanzwe inama ku bahinzi bashaka kugura moteri kuri gahunda ya nkunganire.


Kimwe n'ahandi hose mu karere ka Bugesera,mu murenge wa Musenyi twatanjiye gahunda y'abana n'urubyiruko mu biruhuko igamije gutoza urubyiruko umuco nyarwanda no kubarinda ubuzererezi. Bugesera District πππ¬πππ«π§ ππ«π¨π―π’π§ππ | ππ°ππ§ππ


Ku rwego rw'umurenge igikorwa cyabereye kuri GS Musenyi,gitangizwa n'umunyamabanga nshingwabikorwa w'umurenge wa Musenyi.Hari kandi abayobozi n'ibyiciro bitandukanye n'abatoza bazakurikirana iyi gahunda. Bugesera District πππ¬πππ«π§ ππ«π¨π―π’π§ππ | ππ°ππ§ππ


Kuri GS Musenyi Umurenge wa Musenyi - Akarere ka Bugesera hakomereje gahunda yitwa abana n'urubyiruko mu biruhuko,twasuwe n'itsinda ryaje riturutse ku karere riyobowe n'umukozi ushinzwe urubyiruko bwana Bosco Murwanashyaka.Hatanzwe Ikiganiro ku mateka ya genocide yakorewe abatutsi mu 1994. Bugesera District



Muri gahunda yo gusanga umuturage no gukemura ibibazo,none kuwa 29/07/2025 hakozwe inteko z'abaturage mu tugari twose tw'umurenge wa Musenyi.Inteko zitabiriwe kandi n'abakozi bakorera ku rwego rw'umurenge muri buri kagari. Bugesera District πππ¬πππ«π§ ππ«π¨π―π’π§ππ | ππ°ππ§ππ
