
KAGARAMA SECTOR
@kagarama_sector
Serving People with a good Quality
ID: 1435165245371305984
07-09-2021 08:57:37
237 Tweet
289 Followers
84 Following

Ubuyobozi bw'Umurenge wa Kagarama bubatumiye mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, uteganyijwe kuri uyu wa kabiri tariki 09 Mata 2024 samunani (14h00) ku murenge wa Kagarama. "KWIBUKA TWIYUBAKA" #Kwibuka30 KAGARAMA SECTOR


Uyu munsi tariki 09 Mata 2024, muri KAGARAMA SECTOR hari kubera umuhango wo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Uyu muhango ukaba witabiriwe na Hon. Senateur Nsengiyumva Fulgence ari nawe mushyitsi mukuru.


Hagamijwe kunoza isuku n'isukura muri KAGARAMA SECTOR uyu munsi hashyizwe Pubeli ku muhanda Rukatsa-Muyange, ahahurira abantu benshi hakorerwa ubukanguramba bwo gusobanurira Abaturage uko zikoreshwa. Hanasuwe ahantu hatandukanye abatagaragaza isuku basabwa kugira ibyo bakosora.


Inteko y’abaturage ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri muri KAGARAMA SECTOR , Akagari ka Muyange yitabiriwe n’Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe imibereho y'abaturage n'iterambere ry'ubukungu UrujeniMartine . (1)


Turashimira Imbanzarugamba za Kicukiro ku bufatanye mukomeje kugaragaza , tukaba twaje ku mwanya wa kabiri mu bushakashatsi bwa Rwanda Gov Board bugaragaza uko abaturage bishimira imiyoborere ndetse n'imitangire ya Serivisi. #ImihigoIrakomeje #UmuturageKuIsonga


Mu mukino wa Gicuti wahuje Ikipe ya Inyange Kicukiro Sports club ndetse na Inararibonye Gicumbi Club yo muri Gicumbi District , Ikipe y’Akarere ka Kicukiro yitwaye neza ku buryo bushimishije aho yanganyije na Gicumbi 1-1 mu bakuru ndetse mu bato Kicukiro itsinda Gicumbi 6-1.



Uyu munsi muri KAGARAMA SECTOR habaye igikorwa cyo kumurika imishinga y'Urubyiruko mu marushanwa ya Youth Connekt awards yateguwe na Ministry of Youth and Arts | Rwanda n'abafatanyabikorwa,hatoranywa imishinga 3 yahize indi izakomeza ku rwego rw'Akarere, abazatsinda bakazakomeza mu bindi byiciro.




Today at Kagarama Secondary School, the District Deputy Executive Administrator, Huss Anny Monique , welcomed a delegation from the Borno State Universal Basic Education Board of Nigeria. (1)



Iyi ni imihanda migenderano ya Kaburimbo irimo kubakwa n'abaturage b'Akagari ka Kanserege muri KAGARAMA SECTOR, igitekerezo cyo kwiyubakira imihanda bagitewe n'umuco mwiza ubaranga wo kwishakamo ibisubizo , kugeza ubu bamaze kubaka kirometero imwe (1km) ariko imirimo irakomeje.


Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatatu tariki 26/03/2025, muri KAGARAMA SECTOR habaye inama yahuje Komite z'inzego z'Urubyiruko mu murenge, yigaga ku ishyirwa mu bikorwa ry'Imihigo y'Urubyiruko mu gihembwe cya gatatu n'izindi gahunda zireba Urubyiruko.



Today, residents of KAGARAMA SECTOR, located in Kicukiro District, joined the rest of Rwanda in commemorating the 1994 Genocide against the Tutsi for the 31st time. (Cont'd...)
