
Dr. ngabonziza Issa
@ngabissa06
Consultant internist,
DG @Byumba DH,Gicumbi
motivation : Ese hari indi nyiturano y'ineza uretse ineza!(Quran 55:60)
ID: 258850064
28-02-2011 16:52:29
471 Tweet
779 Followers
489 Following





With the continuous quality improvement goal , today staff at hospital are being reminded/trained on risk management ( identification, prioritise and mitigate ) for staff ,patients and visitors be safe at hospital Butare R. Bonaventure Ministry of Health | Rwanda Gicumbi District


Umukozi w'Indashyikirwa muri BYUMBA LEVEL II TEACHING HOSPITAL mu mwaka wa 2023-2024. Ministry of Health | Rwanda Ministry of Public Service and Labour | Rwanda Northern Province/ Rwanda Gicumbi District Dr. ngabonziza Issa




BYUMBA LEVEL II TEACHING HOSPITAL , ku bufatanye na #DHMT ku nkunga ya MSH ibinyujije muri gahunda ya #BSH, yateguye amahugurwa yo gukoresha imashini isuzuma abana mu nda (ultrasound) ku bayobozi b’ibigo nderabuzima, kuva tariki ya 14 kugeza kuya 17. Ministry of Health | Rwanda Ministry of Local Government | Rwanda




None aha mu Bitaro bya BYUMBA LEVEL II TEACHING HOSPITAL turi #Kwibuka31 Jenoside Yakorewe Abatutsi mu #Rwanda mu 1994 by'umwihariko abari abakozi b'icyahoze ari Akarere k’Ubuzima ka BYUMBA, tukaba twifanyije n'Inzego zinyuranye mu Karere n'abahagarariye imiryango aba bakozi bakomokamo.


Dr. ngabonziza Issa Mu buhamya bwa Ndahiriwe Ezéchiel murumuna wa Dr. Munyangeyo wayoboraga Ibitaro bya Byumba wishwe, yavuze ku nzira iruhije yanyuzemo aho no mu idini yasengeragamo bamuciye na bagenzi be ngo ni abatutsi ariko Imana ikabarinda ubu bakaba bariyubatse bafite icyizere cy'ejo hazaza.


Umuyobozi Mukuru w'ibitaro bya BYUMBA LEVEL II TEACHING HOSPITAL Dr. ngabonziza Issa mu ijambo rye ry'ikaze, yatangiye yihanganisha ababuze abavandimwe, ababyeyi n'abana muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, akomeza avuga ko nk'Impeshakurama bazakomeza kwibuka no kuba hafi imiryango yarokotse.


Dr. ngabonziza Issa Mu izina ry'imiryango yaje kwifatanya n'Ibitaro kwibuka, Muzigura Methode Robert yavuze ko hari byinshi bashima nk'abacitse ku icumu birimo ubuvuzi, amahirwe yo kwiga, amacumbi meza, inkunga ku batishoboye n'ibindi, anashimira Abakozi b'Ibitaro inkunga babagenera buri mwaka.


Dr. ngabonziza Issa IBUKA Rwanda Mu butumwa bw'Intumwa y'Akarere Muyishimire M. Scolastique yavuze ko kwibuka ari ukugira ngo ibibi twabonye twiyemeze kubirwanya no kubikumira buri wese agira uruhare rugaragara kuko muri aka Karere n'ahandi tugifite abantu bafite ingengabitekerezo ya Jenoside Yakorewe Abatutsi.



Mu butumwa bwe, Umuyobozi w'iri Tsinda MBONYINTWARI JMV yibukije ko kwitabira ibikorwa by'iri Tsinda ari inshingano za buri wese urigize atari ubukorerabushake kuko bigamije gukemura ikibazo cy'umuturage anashimira BSH umusanzu wabo batanga n'uburyo baba bari muri ibi bikorwa.

