
Radio Ishingiro 107.5 FM
@radioishingiro
Radio Ishingiro:
Advocacy to action. Delivering active change for our community
ID: 796382859019882496
http://www.radioishingiro.com 09-11-2016 16:04:04
2,2K Tweet
1,1K Followers
67 Following



Umushinga Green Gicumbi Project | Northern Rwanda ntiwasazuye ibiti by'intusi gusa kuko mu murenge wa BWISIGE Sector/Gicumbi District hasazuwe, ibiti gakondo biri mu bwoko bw'UMUHUMURO N’UMUFU bizwi ho kuramba no kugira ubushobozi bwinshi bwo gufata imyuka ihumanya ikirere no guhangana n'imihindagurikire y'ibihe.Rwanda Green Fund


Mu bikorwa umushinga Green Gicumbi Project | Northern Rwanda umaze gukora i Gicumbi District harimo gutera ishyamba ry'ibiti gakondo, Ibi biti bifite akamaro gakomeye muguhangana n'imihindagurikire y'ibihe. Aha ni mu misozi miremire yo muri BWISIGE Sector/Gicumbi District ibi biti byitwa #umuhumuro wabisanga muri #Nyungwe😊


AKA KANYA: Abakozi ba BYUMBA SECTOR, Gicumbi District n’abakorera muri uyu murenge bifatanyije mu rugendo rwo kwibuka ku nshuro ya 31, bagiye gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali (Gisozi), bashyiraho indabo mu rwego rwo kunamira abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. #Kwibuka31


Muri iki gitondo abaturage basaga 500 b'umurenge wa Byumba kubufatanye n'abikorera ba Gicumbi District bagiye gusura urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Gisozi no ku ngoro y'amateka y'urugamba rwo kubohora igihugu(CND). Ni murwego rwo kujya kwiga amateka ya Jenoside.


Mu Murenge wa Kaniga mu Karere ka Gicumbi District hatujwe imiryango 60 n'indi 40 yo mu Murenge wa Rubaya yahoze ituye hirya no hino mu manegeka ahashyiraga ubuzima mu kaga. Izo nzu zubatswe n'umushinga Green Gicumbi Project | Northern Rwanda , zatwaye amafaranga agera muri miliyari 3,5 y'u Rwanda.




#Kwibuka31: Kuri iki cyumweru, ku Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Buranga muri Gakenke District habereye igikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu #Rwanda, hazirikanwa ku buryo bw'umwihariko imiryango yazimye muri Jenoside yakorewe Abatutsi.


#AKA_KANYA: Itorero rya ADEPR Rwanda paruwasi ya #Byumba ririmo #Kwibuka31 , aho iki gikorwa kirimo kubera kuri ADEPR URUREMBO RWA GICUMBI. ni igikorwa kitabiriwe n'abayobozi b'amadini, Abakiristu, inzego z'umutekano ndetse n'ubuyobozi bwite bwa Leta na komite ya Ibuka.


