UMWALI Angelique
@umwalia9
God First
ID: 1054018875413676032
21-10-2018 14:37:37
4,4K Tweet
854 Followers
258 Following
Umuyobozi w’Akarere Richard Mutabazi yagejeje ku bitabiriye uyu mwiherero w'Inama Njyanama y'Akarere n'Abafatanyabikorwa ishusho rusange y’uko Imihigo y’Akarere y’umwaka wa 2024-2025 yeshejwe, anagaragaza imbogamizi zatumye hari imihigo itareshejwe ku kigero gishimishije.
Kuri iki gicamunsi, Abitabiriye Umwiherero w'Inama Njyanama y'Akarere n'Abafatanyabikorwa, bari guhabwa ikiganiro ku ruhare rwa JADF Bugesera mu iterambere ry'Akarere ka Bugesera. Baraganira kandi ku buryo bwo gukora nk'ikipe imwe hagamijwe gutanga serivisi nziza ku baturage.
On this Saturday, Bugesera District Councilors and Partners began a two-day retreat themed “The Role of the Council, leadership and Partners in Accelerating District Development." This retreat officially opened by the Executive Secretary of 𝐄𝐚𝐬𝐭𝐞𝐫𝐧 𝐏𝐫𝐨𝐯𝐢𝐧𝐜𝐞 | 𝐑𝐰𝐚𝐧𝐝𝐚, Dr. Jeanne Nyirahabimana.
Kuri iki cyumweru, abaturage bo mu Mirenge y'Akarere ka Bugesera, bazindukiye muri Siporo Rusange ifite insanganyamatsiko igira it:"Twimakaze Ubumwe n'Ubudaheranwa." Ku rwego rw'Akarere yakorewe muri Umurenge wa Nyamata - Akarere ka Bugesera yitabirwa n'ingeri zitandukanye. #Siporo_Ni_Ubuzima
Iki kiganiro nyunguranabitekerezo cyayobowe na Ntamwiza Jean Marie Vianney, umujyanama mu Nama Njyanama y’Akarere ukuriye komisiyo y’ubukungu; bagarutse ku ruhare ry’abayobozi mu nzego zitandukanye mu gushyira mu bikorwa amabwiriza agenga igishushanyo mbonera cy’imikoreshereze y’ubutaka gishya.
Muri uyu mwiherero w'Inama Njyanama y'Akarere n'Abafatanyabikorwa, hagaragajwe ibikorwa n'imishinga minini ikubiye muri gahunda y'iterambere rirambye ry’Akarere; birimo kuvugurura Ubuhinzi n’ibindi. Ni ikiganiro cyatanzwe n'Umuyobozi w'Imirimo rusange y'Akarere, Jacques Niyongabo.
Asoza uyu mwiherero, Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere, Faustin Munyazikwiye yashimiye abawitabiriye, avuga ko wabaye umwanya mwiza wo kuganira ku ngingo zirebana n’iterambere ry’Akarere n’abaturage bako, asaba buri wese kuzasangiza abandi ibyaganiriwemo n’imyanzuro yafatiwemo.
Abaturage ba Bugesera District bazindukiye mu muganda wibanze ku gutera ibiti. Umunyamabanga Leta Ushinzwe Ishoramari rya Leta muri Ministry of Finance & Economic Planning, akaba n'Imboni y'Akarere, Tesi Rusagara n’abandi bayobozi, yifatanyije n’abaturage b’Umurenge wa #Nyarugenge, mu Kagari ka #Ngenda.
Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe Ishoramari rya Leta muri Ministry of Finance & Economic Planning , Tesi Rusagara, yashimiye abaturage bitabiriye umuganda. Yabasabye gukomeza kwitabira iyi gahunda yo gutera ibiti n'amashyamba no kubungabunga ibyatewe mu rwego rwo kongera umusaruro w'ibiyakomokaho.
Umuyobozi w'Akarere,Richard Mutabazi yagaragaje ko mu Karere hari gahunda yo gutera ibiti bisaga miliyoni 1 na 700; ibivangwa n'imyaka,imbuto n'iby'amashyamba. Yasabye abaturage gukora bakiteza imbere,kugira umuco w'isuku n'isukura no kwitabira gahunda yo kugaburira abana ku ishuri.
Atanga ijambo ry'ikaze, Umuyobozi w'Akarere Richard Mutabazi yavuze ko iyi nama igamije guhuza gahunda n'amakuru kugira ngo umusaruro abakozi bitezweho uboneke. Ati: "Ni inama iza kuduha amakuru y'ingenzi mu bikorwa bikenewe,..., imihigo, n'imishinga minini ku cyerekezo cy'Akarere."
Muri iyi nama, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere, 1st October yatanze ikiganiro kigaruka micungire y’abakozi, agaruka ku mahame mbonezamurimo n’imyitwarire ikwiye kuranga abakozi ba Leta mu kazi. Yagaragaje kandi ishusho rusange y’umubare w’abakozi b’Akarere bari mu kazi.
Mu Kiganiro cy'umutekano cyatanzwe n'Umuyobozi wa Polisi muri 𝐄𝐚𝐬𝐭𝐞𝐫𝐧 𝐏𝐫𝐨𝐯𝐢𝐧𝐜𝐞 | 𝐑𝐰𝐚𝐧𝐝𝐚,ACP Innocent Kanyamihigo, yagaragaje ishusho y'uko umutekano uhagaze mu Mirenge igize #Bugesera ku byaha bitandukanye,asaba abitabiriye iyi nama ubufatanye mu guhuza amakuru n'ubukangurambaga mu kubikumira.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa 𝐄𝐚𝐬𝐭𝐞𝐫𝐧 𝐏𝐫𝐨𝐯𝐢𝐧𝐜𝐞 | 𝐑𝐰𝐚𝐧𝐝𝐚, Jeanne Nyirahabimana, yasabye abitabiriye iyi Nama Rusange y'Abakoze b'Akarere gufata ingamba nshya zigamije guteza imbere imibereho myiza y’abaturage ndetse n'ibyo bayungukiyemo bikabafasha mu mikorere n’imikoranire mu kunoza akazi.
Mu Kiganiro Umuyobozi w'Akarere, Richard Mutabazi, yahaye abakozi b'Akarere kuva ku rwego rw'Akagari kugera ku rw'Akarere, yagarutse ku bintu by'ingenzi byafasha umukozi kunoza neza inshingano z'akazi; birimo kwiha intego, gukoresha neza igihe, kumenya ibikorwa by'ingenzi n'ibindi.
Kuri uyu wa Kabiri, Abakozi b’Akarere ka #Bugesera n’abafatanyabikorwa bitabiriye ubukangurambaga #SOBANUKIRWARFI2025 bwateguwe na Rwanda Forensic Institute (RFI) bugamije gusobanura serivisi zitangwa n’Ikigo cy’u Rwanda cy’ibimenyetso bikoreshwa mu butabera. #RwandaForensics #Science4justice